Tumenye Group The given rock boyz

Group The given rock boyz
Muri bande ?

Turi groupe yabahanzi nyarwanda yitwa THE GIVEN ROCK BOYZ twese hamwe turi batatu aribo Munyemanzi jimmy Christian jchris, Rugwiro Pascal papyson na Tuyishime Pacifique mc patu Tukaba dufite ‘n abandi banyamuryango turi ingaragu twese dutuye i Gikondo
Mwatangiye umuziki ryari?gute?

Twatangiye umuziki muri 2007 ariko na mbere yaho twararirimbaga bamwe muri chorale abandi indirimbo zisanzwe


Ubu mufite ibihangano bingahe(byakorewehe)?

Kugeza ubu dufite indirimbo 4 harimo Ngwino ,mukunzi zakozwe na Jay P muri contact fm izindi shya harimo naragukunze , urukundo rwa cu zakozwe na Paster P muri narrow road.

Ni iki muteguriza abakunzi banyu ndetse n’abandi bose bakunda umuziki nyarwanda?

Ku bakunzi bacu turabategurira kubagezaho umuziki mwiza ufite ubutumwa haba kubakuru n’abato.

Ni iki cyaba cyarabashimishije kuva mwatangira umuziki?

Dushimishwa no kubona public yakiriye ibihangano byacu neza nkiyo turirimbye abantu bakishima

Naho icya bababaje?

Kuba bamwe muba producer badafata abahanzi kimwe ngo babahe agaciro kangana.

Ijombo rya nyuma?

Turabashimira cyane zahabutimes .com kubwikiganiro twagiranye murakoze Ben!

Intego ya super keyz ni ugutanga ubutumwa bwubaka

Super keyz

Super keyz ni itsindi rigizwe n'abasore bane aribo Nsanzimfura Regis uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya R.Kubi,Nawe Norbert uzwi nka Double N,Teganya Fidele uzwi nka T-Bondy ndetse na Uwiringiyimana William The Rampus, iri tsindinda rikaba ryaratangiye mu mwaka wa 2007 aho aba basore bigaga mu rwunge rw’amashuli rwa Shyogwe,aho batangiye bagaragara mu bitaramo byategurwaga muri iryo shuli,babyina ndetse banaririmba indirimbo zabo.

Mu mwaka wa2009 nibwo berekeje munzu zitunganya umuzika bakora indirimbo yabo yambere ariyo “umurimo”ntibahagarariye aho kuko bongeye gusubirayo maze bakora izindi ndirimbo arizo “gumana nanjye”,”mwumve”ari nazo bafite kugeza ubu. Super keyz ikaba iririmba munjyana eshatu zitandukanye arizo pop RnB,hip hop na afro bit. Uku kuvanga injyana akaba ari ukugirango abantu bose babibonemo bitewe nijyana bakunda.

Iri tsinda rikaba ryaratangiye muzika rifite intego yo kugaragaza impano yabo ndetse by’umwihariko no gutanga ubutumwa bwubaka kandi bufitiye Umuryango nyarwanda akamaro hagamijwe guhindura imwe mu myunvire babinyujije mu ndirimbo zabo, iyi ntego yakabiri akaba ari nayo mvano y'izina ryabo super keyz.

Iri tsinda rikaba rifite ibintu byinshi riri gutegura mu minsi iri imbere nko gukora indirimbo zindi kandi bagakorana ni inzu zitunganya muzika zikomeye, ndetse zimwe muri izo ndirimbo bakazikorana n’abahanzi bamaze kubaka izina.

Ku bindi bateganya harimo gukora ibitaramo bitandukanye mubiruhuko bagiye kujyamo dore ko bose ari abanyeshuli muri kaminuza zitandukanye hano mu gihugu cyacu ibyo bikazaba ari mu rwego rwo kwiyereka abakunzi babo.

Nk'abantu bakinjira mu kibuga cya muzika bagira imbogamizi nyinshi bahura nazo nko kutagira manager, gutanga indirimbo kuma radio ntizikinwe, ndetse n’aba producer batabakorera nkuko Babyifuza.

Abasore bagize super keyz bakaba banagira inama bagenzi babo bakinjira muri muzika aho baba saba kugira guhanga muri bo “creativity” bakana kora indirimbo zifite ubutumwa,kandi ntibacike intege.

Gusa iyo wunvise indirimbo z’iri tsinda,ukareba uburyo bitwara kuri stage ubona ari abasore bafite impano kandi batanga ikizere cy'ejo hazaza muri muzika.

Dj X-Size.

Dj X-Size.

Nkuko mumaze kubimenyera zahabu times yiyemeje kubashakira amakuru y’abanyarwanda babaye ibyamamare kubera ibyo bakora baba hirya no hino kwisi, kuri iyi nshuro utahiwe n' umuhanzi Dj X-Size.

Dj X-size n’umusore w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’ububirigi ahitwa Namur agakorera akazi ke mu mugi wa Bruxelles, akaba ari umushyushya rugamba(DJ) ndetse akaba amaze imyaka cumi n’umwe akora umuziki wa Hip Hop na Electrique music.

akaba ari kugenda yigaragaza mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’uburayi nko mu Bubirigi, u Buholande, u Bufaransa no mu Bwongereza. X-Size usibye gukora muzika amaze n’imyaka irindwi akora ubwoko bw’imyenda(marque) izwi kwizina rya Xsize ikaba ari ubwoko mpuza mahanga bw’imyenda bukunzwe cyane mubu Holande, Luxemburg, Ubwongereza, Canada ,Leta zunze ubumwe z’amerika no mububirigi ariho aba.

Mubyerekeye muzika uyu musore akorana na Steasy twagiye tuvugaho kenshi akaba ari we producer we. Mu buzima buzanzwe uyu musore akunda umuziki, Fashion, sport(bicycle), naza sports extremes: parachute, ski nautique, akaba yishima cyane iyo ari gukora umuziki mu bitaramo dore ko ari umushyushya rugamba (DJ) hari abagore benshi bose bahamagara DJ X-Size bikaba akarusho iyo bambaye imyenda ye, (aha sukuvuga imyenda ye yambara ahubwo n'ubwo bw'imyenda akora). Ikintu ki mubabaza cyambere cyo ni amacakubiri.

Related Posts with Thumbnails
7Fun Media

Blog Archive